Ibyivugo :

Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa, imyambi ndayisukiranya, abo twari kumwe ndabacyaha, nitwa Cyaradamaraye.

Ndi Nkubito idatinya, ndi Nyambo sinkenga, Mucyo wa Rutinywa, ndi umuhungu ntibijanwa.

Nkubitiye umuntu mu gikombe, ndamuzamura mukubitira mu gahinga, ngo ejo batazagira ngo ni inkangu yamumfashije.

Ndi nyamugenda mu b’imbere, singenda mu b’inyuma, ni njye Nyambo yogeye.

Ndi agaca mu ziko ntigashye, ndi inkuba y’amaganga.

Ndi Gatobotobo ka Ndabateze, natega neza ndagatabaruka.

Ndi Rusarikana amakuza, ingamba zisobetse
Inkeragutabara ya Ruhanika.

Ndi Rutindukana inkubito Rutaganira kurinda.
Ku rugamba sinsubira mpora nsizanira gutabara mu z’imbere.

Ndi Rusarikana inkubiri rwa Sendahunga.
Umubisha unyitabiriye ndamutetereza nkamutamaza
Nkamutera gusubira inyuma, gusubira inyuma agahungabana ihubi.
Icumu ryanjye ni Rukara ingabo yanjye ni Rugomwa,
Umuheto wanjye ni bararasa nkarasana ahananiranye.

Ndi Rusalikana amakuza rikamvanamo ntaruvaruke.